Azawi yasabye Perezida Museveni guhindura imyitwarire ye akigira kuri Perezida Kagame

Azawi yasabye Perezida Museveni guhindura imyitwarire ye akigira kuri Perezida Kagame

 Feb 22, 2025 - 09:17

Umuhanzikazi wo muri Uganda, Azawi, yayaragaje ko akunda byahebuje Perezida Paul Kagame kubera uburyo yisanisha n'urubyiruko, aboneraho guha umukoro Perezida Museveni wo kumwigiraho.

Mu butumwa yanyujije kuri X, Azawi yavuze ko akunze kubona Perezida Kagame yitabiriye ibikorwa by'imikino n'imyidagaduro cyane, bigatuma ahura cyane n'urubyiruko ugasanga bamwiyumvamo cyane.

Yavuze ko ibi atari ko bimeze kuri Perezida wabo Museveni, kuko we usanga yakomeje ibintu mu buzima busanzwe ndetse no mu buyobozi.

Yagaragaje ko uku guhora yakomeje ibintu atanyuzamo ngo age no kwidagadura, bishobora kumugabanyiriza iminsi yo kubaho bityo ko akwiye kujya yoroshyamo.

Azawi yashimangiye ko akunda cyane Perezida Kagame n'uburyo ari inshuti y'urubyiruko, ndetse ko Perezida Museveni nawe yakagombye kumwigiraho.

Ati "Nabonye Perezida Kagame yitabiriye imikino, ibitaramo n'ibindi bimuhuza cyane n'urubyiruko, Ariko Perezida wacu ahora yakomeje ubuzima n'ubuyobozi. Nizera ko ibi hari icyo bizagabanya ku buzima bwawe, ukeneye kurekura ukigira kuri Kagame."

Ibi yabivuze mu gihe mu ijoro ryakeye Perezida Kagame yaraye yitabiriye igitaramo cya 'Move Afrika' cyabereye muri BK Arena, aho cyatumiwemo umuhanzi John Legend.

Azawi yasabye Perezida Museveni kwigira kuri Perezida Kagame, nawe akajya yiyegereza urubyiruko