Ayra Starr yanditse amateka kuri YouTube

Ayra Starr yanditse amateka kuri YouTube

 Oct 19, 2025 - 14:31

Umuhanzikazi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria, Ayra Starr, yanditse amateka mashya mu muziki wa Afurika nyuma y’uko indirimbo ye yamamaye ku isi yose “RUSH” ibaye iya mbere y’umuhanzikazi wo ku mugabane wa Afurika igeze ku bantu barenga miliyoni 500 bayirebye kuri YouTube.

Iyi ntsinzi ikomeye yashyize Ayra Starr mu rwego rwo hejuru, imushyira ku rutonde rw’indirimbo 5 za muzika nyafurika zarebwe cyane kurusha izindi mu mateka, aho ari kumwe n’abahanzi bakomeye nka:Rema n’indirimbo ye “Calm Down”, Master KG afatanyije na Nomcebo Zikode mu “Jerusalema”, CKay n’indirimbo ye “Love Nwantiti”, ndetse na Magic System mu ndirimbo “Magic In The Air”.

Kubera iyi ndirimbo, Ayra Starr yabashije kurusha abahanzi bakomeye muri Afurika no ku rwego rw’isi mu bijyanye n’indirimbo z'abahanzi ku giti cyabo (solo), kuko kugeza ubu nta n’umwe muri aba bahanzi b’ibikomerezwa nka Burna Boy, Wizkid, Davido, NBA YoungBoy, Polo G, Lil Tjay, NLE Choppa, na Lil Durk ufite indirimbo ku giti cye yarengeje abantu miliyoni 500 bayirebye kuri YouTube.

Abasesenguzi b’imyidagaduro bavuga ko aya ari amateka akomeye mu rugendo rw’umuziki nyafurika, kandi yerekana uburyo Ayra Starr akomeje kuba ijwi rikomeye rihagarariye urubyiruko rw’iki gihe rwa Gen-Z ku rwego rw’isi.

Indirimbo “RUSH”, yasohotse mu mwaka wa 2022, yakomeje kwigarurira imitima y’abafana kubera ubutumwa bwayo bwo kwigirira icyizere no kwihesha agaciro, ibintu byatumye irenga imbibi z’umugabane wa Afurika ikagera ku rwego mpuzamahanga.

Ayra Starr akomeje gukora amateka ku ruhando mpuzamahanga 

Indirimbo ya Ayra Starr "Rush" imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 500 kuri YouTube