ASAP Rocky yavuze ko byamutangaje cyane kubona ibibazo by’umuziki bishyirwa mu rwego rw’amategeko, ibintu asanga bitari bikwiye.
Yagize ati:“Ibi byagombaga kuguma hagati ya Drake na Kendrick, ntibyarebaga abandi bantu cyangwa izindi nzego. Byarandenze kubona uko byasohotse mu ruganda rwa Rap bigahinduka ibindi bintu bihabanye n’ubuhanzi.”
Ni mu gihei intambara ya Drake na Kendrick imaze igihe ivugisha benshi mu bakunzi b’injyana ya Rap, aho aba bahanzi bombi bakunze kwibasirana binyuze mu ndirimbo ndetse no mu bikorwa bitandukanye.
Amagambo ya ASAP Rocky yerekana ko hari abahanzi batishimiye uburyo ayo makimbirane yagiye birenga imbibi z’umuziki akagera no mu rwego rw’amategeko, ibintu bamwe bafata nko gutandukira k’ubuhanzi nyakuri.
Drake yari yareze UMG ayishinja kuba yaragize uruhare mu gukwirakwiza no gushyigikira ibikorwa bya muzika bya Kendrick Lamar byari bigamije kumusebya mu gihe bari bafitanye amakimbirane.
Mu kirego cye, Drake yavuze ko UMG yakoresheje imbaraga zayo mu ruganda kugira ngo izamure indirimbo zarimo ibitutsi n'amagambo yo kumutesha agaciro.
Drake yari yarezw UMG gutiza umurindi ibihangano bya Kendrick Lamar bimusebya
ASAP Rocky ntiyumva ukuntu ikibazo Drake ya afitanye na Kendrick Lamar mu muziki cyaje kugera mu nkiko
