Muri icyo kiganiro cyabaye ku munsi w’ejo tariki 23 Nzeri 2025, Rocky yabajijwe niba atekereza kuzaba umugabo wa Rihanna mu buryo bwemewe n’amategeko. Mu gusubiza kwe, yahisemo kubishyira mu rwenya avuga ati:“Ubizi ute ko ntamaze kuba umugabo we cyera?”
Aya magambo yahise akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, atuma abafana bibaza niba koko bombi baramaze gukora ubukwe mu ibanga cyangwa niba ari amayeri ya Rocky yo kujijisha abanyamakuru.
ASAP Rocky na Rihanna bamaze imyaka irenga itanu bari mu rukundo, kuko batangiye gukundana mu mpera za 2019. Kugeza ubu bamaze kubyarana abana babiri, ndetse baritegura no kwibaruka umwana wabo wa gatatu.
Amagambo ya Rocky akomeje gutuma abafana ndetse n’itangazamakuru bibaza byinshi ku mibanire ye na Rihanna, ibyamamare bibiri bikomeye muri muzika no mu myidagaduro ku isi.
A$AP Rocky yavuze amagambo yateye urujijo ku mibanire ye na Rihanna
Rihanna na A$AP Rocky bamaze imyaka irenga itanu bakundana
