Amafoto mashya ya Jackie Chan akomeje kuvugisha abafana be

Amafoto mashya ya Jackie Chan akomeje kuvugisha abafana be

 Mar 17, 2024 - 21:44

Umukinnyi wa filime Jackie Chan, akomeje kuvugisha abafana be nyuma y'amafoto ye mashya arimo gucaracara ku mbuga nkoranyambaga.

Amafoto y’umukinnyi Jackie Chan akomeje kuzenguruka ku mbuga nkoranyambaga yateje impagarara nyuma y’uko iki cyamamare bigaraga ko imvi zimaze kuba uruyenzi mu mutwe ndetse no mu bwanwa.

Jackie Chan yateye impungege abafana be

Aya mafoto yafashe ubwo yari mu birori mu gace ka Sichuan mu Bushinwa yatumye benshi by’umwihariko abakunzi be bahangayika, kuko banshi batangiye guhamya ko imyaka imujyanye.

Jackie Chan yagaragaye imvi zarabaye uruyenzi 

Kugeza ubu Jackie Chan afite imyaka 69, yavutse mu 1954, avukira i Victoria Peak, muri Hong Kong. Yatangiye gukina muri firime atangiriye muri filime yakunzwe cyane yitwa Bruce Lee Enter the Dragon, nyuma aba umuhanzi ukomeye, ndetse yanahawe igihembo cya Oscar mu 2016.