Alien Skin yikomanze mu gatuza avuga ko ari inzozi mbi za Pallaso, ndetse ko we n’agatsiko ke ari bo bantu bamuhangayikishije.
Ni amagambo yasamiwe hejuru hejuru n’abant, batangira kumutera amabuye bavuga ko uku ari ukwishongora no gushaka kongera gushotora Pallaso.
Ibi yabitangaje nyuma y’uko mu ntangiriro z’uyu mwaka Alien Skin n’agatsiko ke bagiye guteza akavuyo aho Pallaso yari yataramiye bifuza ko ava ku rubyiniro igitaraganya. Ibi byatumye Pallaso nawe azinduka iya rubika ajya gutera urugo rwa Alien Skin ndetse yangiza ibintu bitandukanye.
Nyuma nibwo aba bombi baje kwiyemeza gushyira hasi aya makimbirane yabo, biyemeza kwiyunga. Aya magambo ayatangaje kandi nyuma y’uko mu minsi ishize aba bombi bagaragaye bahuye ku nshuro ya mbere barasuhuzanya.
Kugeza ubu Pallaso nta kintu aratangaza kuri aya magambo ya Pallaso abantu bafashe nk’ubushotoranyi.
