Ibi byabaye mu mpera z'icyumweru gishize, ubwo Alien Skin yari amaze gutaramira muri aka Karere ka Iganga mu kigo cy'amashuri abanza cyaho.
Nyuma yo kuririmba ari mu nzira n'itsinda rye batashye, nibwo itsinda ry'abantu babatatse barabakubita ndetse barabakomemeretsa ku mpamvu kugeza ubu zitaramenyekana.
Amakuru avuga ko ako gatsiko kabateze kangije imodoka ya Alien Skin ndetse kamukoretsa mu mutwe, kuri ubu akaba ari kwa muganga ari kuvurwa.
Icyakora kugeza ubu Alien Skin nta kintu aravuga ku bijyanye n'uku gukubitwa kwe, gusa biravugwa ko impamvu za politike ari zo ziri inyuma y'uru rugomo yakorewe.
Nubwo nta byinshi biratangazwa kuri uru rugomo, gusa abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gushyira mu majwi Umuyobozi w'aka Karere ka Iganga, aho ashinjwa kuba ari we ubyihishe inyuma byose.
Alien Skin ari kwivuza ibikomere yatewe n'abamukubise
Imodoka ya Alien Skin yangijwe
