Akon yasabiye P. Diddy amasengesho

Akon yasabiye P. Diddy amasengesho

 Apr 6, 2024 - 18:24

Nyuma y'uko umuraperi P. Diddy ari umwe mu byamamare biri mu bihe bikomeye muri ino minsi, umuhanzi Akon yasabye abantu kumusengera bivuye inyuma, kuko nawe ubu ari yo nkunga arimo kumuha.

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime ukomoka muri Amerika, Akon, yagize icyo avuga kuri saga y’umuhanzi P. Diddy ijyanye n’ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina aregwa, anasaba abafana n’abandi batandukanye gusengera uyu muhanzi Combs.

Akon yavuze ko arimo gusengera P. Diddy uri mu bibazo 

Aganira na Tmz, Akon yasobanuye ko atari umuntu uzi cyane Ibya Diddy, ariko yizera ko ukuri kose kuzamenyekana kandi buri wese akabona ibyo akwiye.

Byongeye kandi, yakomeje asobanura ko Diddy muri iki gihe akeneye amasengesho, bityo bikaba byaba byiza abantu bamusengeye ibindi bakabirekera Imana aho gukomeza kumutera amabuye ku mbuga nkoranyambaga.