Ako nta kandi uretse kuba ari we muhanzi wa mbere ku isi watanze inkunga mu miryango myinshi itandukanye.
Nk’uko bitangazwa na Guinness World Record, Michael Jackson ni we muhanzi wa pop washyigikiye imiryango myinshi, aho yafatanyije n’indi miryango 39 mu bikorwa bitandukanye by’ubutabazi. Raporo zerekana ko kugeza apfuye mu mwaka wa 2009, yari amaze gutanga inkunga zirenga miliyoni 500 z’amadolari.
Inkunga ze zari zifite intego zitandukanye zirimo gufasha ubuzima, guteza imbere uburezi no gufasha abana babaga mu buzima bubi. Hari n’igihe ubwe yajyaga gusura ibitaro cyangwa ibigo byakira abana, akahatanga impano zifatika ndetse n’amafaranga yo kubunganira.
Mu rwego rwo gushyira imbaraga mu bikorwa bye byo gufasha, Jackson yashinze umuryango wa Heal the World Foundation, wagize uruhare mu gufasha abana bahuye n’ibibazo by’ubuzima, ndetse n’abahungabanyijwe n’ibiza bitandukanye. Indirimbo ye yitwa Heal the World yayikoresheje nk’intwaro ikomeye mu bukangurambaga bwo guharanira isi irimo urukundo n’ubutabazi.
Kugeza ubu, nta muhanzi n’umwe urabasha kugera ku gahigo ka Michael Jackson ko gufasha imiryango 39 ku isi, nubwo hari abandi bahanzi bakomeye bazwi mu bikorwa by’ubutabazi barimo Elton John, George Michael, Prince na Taylor Swift.
Uretse ibikorwa bye by’ubutabazi, Michael Jackson azahora yibukwa ku yandi mateka akomeye mu muziki. Album ye Thriller ikomeje kuba iya mbere mu zacurujwe cyane ku isi hose, aho yarenze kopi miliyoni 66.
Micheal Jackson yaciye uduhigo dutandukanye
Hari agahigo ka Michael Jackson katajya kavugwa
