Kuri uyu wa Gatandatu Perezida Paul Kagame yahuriye muri BK Arena n'abarenga 8000 barimo Abajyanama b’Ubuzima, Abayobozi b’Ibigo Nderabuzima, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari n’abandi bakora mu rwego rw’ubuzima baturutse hirya no hino mu gihugu.
Perezida Kagame yashimiye Abajyanama b'Ubuzima, ababwira ko ibyo Igihugu cyagezeho babigizemo uruhare, ndetse ko Igihugu gihora cyibazirikana cyane.
Ati "Icyo twifuza ni ugukora ibirenze, tugahora twongera. Iby'ibanze turabifite, ni mwe, ubushake bwanyu n’ibindi. Kubyubakiraho ntabwo byagorana."
Umukuru w'Igihugu yashimangiye ko abantu bamwe bo mu nzego z'ubuzima bakora cyane kandi nta mafaranga bahabwa, ndetse n'abayahabwa bakabona make cyane, gusa avuga ko inzitizi ari amikoro make atuma badahabwa amafaranga angana nayo mu zindi nzego.
Ati " Ndagira ngo mwese mbashimire; Abajyanama b'ubuzima n'abandi bo mu nzego z'ubuzima. Ibyo Igihugu cyimaze kugeraho ni ukubera mwebwe. Ndetse abenshi muri mwe mukabikora nta gihembo, nta mushara, ndetse n'abahabwa umushara, ntungana n'akazi mukora. Gusa ikituzitira, ni amikora atangana."
