I Kaskazin, muri Ireland, aho Titanic yakorewe, ubundi bwato bwa Villa vie Odyssey bwari burimo gusanwa mbere y’uko bwari butangirire urugendo rwabwo ruzenguruka isi I Belfast ku ya 30 Gicurasi 2024.
Ariko urugendo rwabwo rwahindutse amayobera, kubera ko abagenzi bamaze amezi atatu bari muri iki gihugu nyamara bakabaye batangiye urwo rugendo, gusa uru rugendo rwatinze gutangira bitewe no kuba ubu bwato bufite ikibazo muri moteri.
Ubu bwato bwari buteganijwe kugera ku byambu bigera kuri 425 mu bihugu 147 mu myaka itatu ndetse no ku migabane irindwi yose, ariko kugeza ubu urugendo ntiruratangira.
Nk’uko urubuga rwa Villa Vie Residences rubitangaza, abagenzi bishyuye amafaranga agera ku bihumbi 99,999 by’amadorari( arenga miliyoni 150 frw) yo kugura icyumba muri ubwo bwato, cyane ko benshi mu bagenzi bari bishyuye amafaranga y’urugendo rwose.
