Ubushakashatsi bwakozwe na Gallup buherutse kugaragaza ko kunywa itabi muri Amerika byagabanutse bikabije mu myaka 80 ishize, aho Abanyamerika 11% bonyine ari bo banywa itabi.
Iri gabanuka rigaragara cyane mu rubyiruko ku buryo 18% by'abantu bafite hagati y'imyaka 18 na 29 bavuga ko bahisemo kureka kunywa itabi.
Icyakora n’ubwo ikoreshwa ry’itabi rihimbano ( E-cigarette) ryo rikomeje kwiyongera, gusa Abanyamerika benshi bo babona ko itabi risanzwe ndetse n’itabi rihimbano( E-cigarette) byose ari bibi, ku buryo 79% by'abantu bakuru bemeza neza ko itabi ryangiza ubuzima.
