Gari ya moshi itwara abagenzi yavaga mu karere ka Kigoma yerekeza I Dar es Salaam yakoze impanuka abantu batandatu bahasiga ubuzima abandi 70 barakomereka, harimo abagore 26 n’abagabo 44.
Amakuru yatanzwe n’ikigo gishinzwe Gari ya moshi muri Tanzaniya TRC, avuga ko gari ya moshi yakoze impanuka hagati ya sitasiyo ya Kazuramimba na Uvinza mu karere ka Kigoma ahagana saa moya n’igice z’ijoro ryo ku ya 28 Kanama 2024 kandi ko yari itwaye abagenzi 571 bava I Kigoma berekeza mu turere twa Dodoma , Morogoro, Pwani na Dar es Salaam.
TRC ku bufatanye n’ishami ry’ubuzima mu karere ka Kigoma bashoboye kujyana abakomeretse ku bitaro by’akarere ka Uvinza kugira ngo bahabwe ubuvuzi.
Icyakora abakomeretse bakomeje koroherwa, kuko abakomeretse 57 bamaze mu bitaro, umunani 8 barimo kwivuriza muri Uvinza mu bitaro by’akarere na batanu 5 bimuriwe mu bitaro bya Maweni kugira ngo bahabwe ubuvuzi bwisumbuyeho “.
