Mugihe yiga mu 1970 ubwo yigaga mwaka wa kane, Yasuaki Aoyama, ukomoka mu Buyapani, yashishikajwe no gushyira ahagaragara imashini yuhagira abantu gusa ntibimuhire muri uwo mwaka kubera ikoranabuhanga ryari rikiri hasi, ubu yahisemo gusohoza izo nzozi ziri zimaze imyaka yananiwe imyaka irenga 50 zarazimye.
Aoyama, usanzwe ari umuyobozi wa Science Co, uruganda rukora ibikoresho byo mu musarani, ari mu gikorwa cyo gushyira ahagaragara imashini yoza umuntu yise 'Mirai Ningen Sentakuki'.
Nk’uko urubuga rwa Techspot rubitangaza, iyo mashini ntabwo ikoreshwa mu koza abantu gusa, ahubwo izaba ifite igikoresho cyihariye cyo gusuzuma ubuzima bw’umuntu, gusuzuma amarangamutima y’umuntu, niba yishimiye cyangwa ababaye, mu gihe kwiyuhagira bifata gusa Iminota 15.
Byongeye kandi, Aoyama yasobanuye ko kumurika ubwo bwogero cyangwa imashini bizabera Osaka ku cyicaro gikuru cya Science Co, avuga ko abashaka gukoresha iyo mashini bagomba kuza ku cyicaro gikuru kuko batarakora nyinshi ku buryo abantu batangira kuzikoreshereza mu rugo.
Imashini imaze kugera kuri 70 ku ijana yubakwa, ndetse iyo sosiyete yateganyaga guha abashyitsi 1,000 amahirwe yo kugerageza kwiyuhagiramo, mu gihe biteganijwe ko kuyimurika ku mugaragaro bizaba muri Mata 2025.
