Inzozi zidasanzwe za Wizkid

Inzozi zidasanzwe za Wizkid

 Jun 3, 2023 - 02:02

Icyamamare muri muzika mu gihugu cya Nigeria Wizkid yatangaje inzozi zidasanzwe yari afite akiri muto.

Umuhanzi w'icyamamare muri Nigeria Ayodeji Ibrahim Balogun, uzwi cyane ku izina rya Wizkid, yatangaje inzozi zidasanzwe yari afite, ubwo yatangira kwinjira mu muziki.

Wizkid mu butumwa yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko kuva kera yarose inzozi zihambaye kandi ko yumvaga ejo hatabaho.

Mu magambo ye avuga ku nzozi ze ati " Ejo ntabwo habaho. Gutegereza ntibijya bimba mu bitekerezo. Iteka ndota ko ejo hatabaho, kandi mba numva twese twagakwiye kugendera hamwe tukemera kubaho nkaho ejo hatazabaho."

Kuri Wizkid ejo ntabwo habaho

Wizkid nubwo atatangaje byinshi ku nzozi ze, ariko wamenya ko ku myaka ye 33 afite, amaze kweguna ibihembo byinshi binyuranye.

Muri ibyo harimo: Grammy Award for Best Music Video mu 2021, MTV Europe Music Award for Best African Act mu 2016, MTV Video Music Award for Best Cinematography mu 2016 n'ibindi binyuranye.

Uyu muririmbyi wavutse mu 1990 akaba yaratangiye gukora umuziki ku myaka 11 y'amavuko, akaba kandi yaramamaye cyane nyuma yo gusohora indirimbo 'Holla At Your Boy', yari kuri Alubumu ya mbere yise Superstar, ikaba ari imwe muri Eshanu afite.

Nta kabuza uyu muhanzi ari mu banyabigwi mu njyana ya Afrobeats muri Nigeria dore ko ari we wa mbere wanditswe mu gitabo cy'abaciye uduhigo mu isi ( Guinness world record) muri iyi njyana.

Wizkid ku myaka 11 yari atangiye muzika