50 Cent yongeye gushotora Jay-Z

50 Cent yongeye gushotora Jay-Z

 Dec 12, 2024 - 12:43

Umuraperi 50 Cent, uzwiho gukina ku mubyimba bagenzi be, yashotoye Jay-Z nyuma yo kwitabira imurikagurisha rya filime ‘Mufasa: Lion King’ ari kumwe n’umugore we Beyoncé n’umukobwa wabo Blue Ivy, nyamara aherutse gusanishwa n’ibirego byo gufata ku ngufu a umukobwa imyaka 13.

Binyuze mu butumwa bwo kuri Instagram bwaje gusibwa, 50 Cent yaranditse ati: “Jay yavuze ati bari kuvuga ko nafashe umwana ku ngufu, mwambare wigire gushyira hanze Mufasa LOL”, buka bwari buherekeje ifoto ya Jay-Z, Beyonce, umukobwa wabo Blue Ivy na nyirabukwe Tina Knowles bari kuri tapi itukura muri ibyo birori.

Jay-Z, Beyoncé, na nyirabukwe Tina Knowles bitabiriye ibirori byo gushyigikira Blue Ivy, wakinnye mu ijwi ry’Umwamikazi Kia muri iyo filime.

Ibi bibaye umunsi umwe nyuma yuko Jay-Z arezwe gufata ku ngufu, aho aregwa, hamwe na Sean “Diddy” Combs, gufata ku ngufu uyu umwana w'umukobwa mu 2000. Jay-Z yahakanye yivuye inyuma ibyo aregwa.