Mu minsi yashize Zuchu yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, yashyize hanze itangazo avuga ko yatandukanye na Diamond bari bamaze imyaka igera kuri itatu bakundana.
Muri iryo tangazo yavuze ko ari icyemezo bafashe babyumvikanyeho, icyakora avuga ko bazakomeza gukora bisanzwe ndetse yahise ateguza indirimbo bafitanye.
Ni ibintu byasamiwe hejuru n'abantu, bavuga ko bamaze kumenyera ko gutandukana kwabo biherekezwa n'igihangano kuko n'ubundi bahita bongera gusubirana.
Nk'uko byavugwaga ko ari agatwiko barimo, ntibyateye kabiri ubwo Zuchu yizihizaga isabukuru y'amavuko Diamond yagaragaye bari kugirana ibihe byiza, Zuchu abibajijweho avuga ko bongeye gusubirana.
Mu kiganiro yagiranye na Wasafi FM, Zuchu yateye utwatsi abavuga ko byari 'agatwiko', avuga ko we ibyo bintu atabikeneye kuko ahagaze neza mu muziki.
Yavuze ko atajya akora 'Prank' yitwaje urukundo rwe na Diamond, kuko na mbere y'uko bakundana yari ahagaze neza mu muziki.
Yavuze ko ubwo yatangazaga ko yatandukanye na Diamond, icyo gihe hari ibyo batari bumvikanyeho nk'uko bisanzwe hagati y'abakundana, ariko nyuma yo kubikemura bongera gusubirana.
Ati "Umuntu dukundana turaganira nkamwumva, ariko ntabwo nkeneye guhimba inkuru z'ibihuha kuko na mbere y'uko dukundana nakoraga neza."
