Zuchu akomeje kuryoherwa n'inganzo ya musaza we

Zuchu akomeje kuryoherwa n'inganzo ya musaza we

 Dec 3, 2024 - 21:04

Mu gihe indirimbo y’umuhanzi Zuchu afatanyije Diamond 'Wale Wale' ikomeje kwitwara neza ku mbuga ziciruza umuziki by’umwihariko kuri YouTube, benshi bakomeje gutangazwa n'uburyo uyu muhanzikazi akomeje kwifashisha ibihangano bya mu musaza we Omary Kopa mu muziki we, bitewe n'uko yongeye kwifashisha amagambo ya musaza we muri yo ndirimbo.

Zuchu, abinyujije mu ndirimbo ye imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi magana atanu, ayakoreshejemo umurongo yakuye mu ndirimbo ya musaza we yitwa 'Imetulia Hiyo' uvuga ngo "Byose ni umururumba, ntugahangayike bizababaza", ndetse usibye gukuramo uwo murongo n’indirimbo zombi zenda gusa mu buryo bw’amajwi.

Ikindi kandi, Zuchu ntabwo akura mirongo mu ndirimbo zimwe na zimwe za musaza we gusa, ahubw akoresha n’amazina y'indirimbo za Omary, urugero nka 'Hakuna Kulala', yari isanzwe izwi nk'indirimbo ya musaza we yashyize hanze mbere y’uko apfa.

Omary Kopa yitabye Imana ku ya 26 Werurwe 2007 ashyingurwa bukeye bwaho mu birwa bya Zanzibar.