Mu kiganiro Yemi Alade yagiranye n’abamukurikira kuri Instagram yagarutse ku mishinga ikomeye afite mu minsi iri imbere ndetse aboneraho no guteguza abantu ibikorwa bidasanzwe afitanye n’umuhanzi Rick Ross.
Yemi yavuze ko Rick Ross ari umugabo ufite impano idasanze, w’umusirimu kandi abona ari umuntu ufite icyerekezo ndetse inshuro nyinshi baganiriye bagirana ikiganiro kiza.
Nubwo nta byinshi yatangaje kuri iyi mishinga migari afitanye na Rick Ross, ariko yavuze ko abantu bagomba kwitegura indirimbo nyinshi yagiye akorana n’uyu muhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Yagize ati “Buri gihe mvugana na Rick Ross kandi tugirana ikiganiro kidasanzwe. Afite impano idasanzwe, ni umusirimu, agira umutima mwiza kandi ni umuntu ufite ikerekezo.”

Yemi Alade yavuze imyato Rick Ross ateguza indirimbo nyinshi bakoranye

