Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Nigeria, Yemi Alade yavuze ko icyo gihe yabikoze kugira ngo yemerwe mu ruganda rw’imyidagaduro, ariko nyuma akaza gusanga kubaho mu kinyoma ari ibintu bigoye cyane.
Yavuze ko byamugizeho ingaruka zikomeye mu buzima bwe bwo mu mutwe, kugeza aho agira ihungabana (depression) kubera umutwaro wo kubeshya no guhisha ukuri ku myaka ye nyayo.
Yemi Alade yavuze kandi ko nyuma y’ibihe bikomeye yanyuzemo, yahisemo kubaho mu kuri no kwiyakira uko ari, asaba n’abandi bahanzi kutabeshya mu rwego rwo gushaka kugaragara neza cyangwa kumera nk’abandi.
Yemi Alade yigeze kugabanya imyaka itatu ku yo yari afite
Kuri ubu amaze kugera mu myaka 36
