Yatawe muri yombi akurikiranyweho kwishimuta

Yatawe muri yombi akurikiranyweho kwishimuta

 Dec 14, 2024 - 09:59

Umusore wo muri Kenya witwa Norbert Mulwo, yatawe muri yombi aho akurikiranyweho kwishimuta agatera ubwoba umuryango we ngo wohereze amafaranga yo kumugomboza nyuma y'uko umushahara we wose umuciye mu myanya y'intoki.

Polisi yo mu mujyi wa Kajiado wo mu Majyepfo ya Kenya, yatangaje ko yataye muri yombi uyu musore aho akurikiranyweho kwishimutisha ku bushake agatera ubwoba mushiki we amusaba amafaranga angana n'ibihumbi 100 by'amashilingi ya Kenya, ni ukuvuga asaga miliyoni 1 Rwf, kugira ngo arekurwe.

Polisi yavuze ko mu iperereza ryakozwe hagamijwe kumushakisha ngo atabarwe, uyu musore w'imyaka 25 y'amavuko yasanzwe mu bwihisho yakomeretse ku mubiri we, aziritse amaguru n'amaboko ndetse apfukishije umunwa igitambaro kiriho amaraso, byose bigamije gutera ubwoba umuryango we kugira ngo bohereze igitaraganya amafaranga yo kumugomboza.

Mu iperereza ryakozwe na Polisi, ryagaragaje ko uyu mugabo yashyizwe mu modoka yo mu bwoko bwa 'Toyota' n'abagabo babiri bisa n'aho bamuhaye 'lift'.

Muri iri perereza Polisi yavumbuye ko ibi byose byari byateguwe n'uyu musore n'abo bandi bafatanyije, agira ngo abone amafaranga nyuma y'uko umushahara we wose yahembwe mu Ugushyingo yari yawumariye mu mikino y'amahirwe (betting).

Byagaragaye ko kandi igitaramo cyariho amaraso, ari we wari wikomerekeje abishaka kugira ngo umuryango we n'ubibona babone ko abamushimuse nta mpuhwe bamufitiye bityo bohereze amafaranga vuba.

Kugeza ubu uyu musore afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kajiado, mu gihe ari gukorerwa dosiye ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.