Yampano afite umugore n'umwana

Yampano afite umugore n'umwana

 Mar 25, 2025 - 14:59

Umuhanzi Yampano yahishuye ko amaze igihe abana n'umugore we bafitanye umwana, nubwo abantu batabimenye.

Mu kiganiro yagiranye na 'MIE Empire', yavuze ko we n'umugore we bafitanye umwana w'umukobwa ufite imyaka itatu ndetse rimwe mu mazina bise umwana harimo 'Yampano'.

Yampano yavuze ko ikintu gitangaje ari uko uwo mugore we atari umufana w'indirimbo ze, ahubwo yikundira ibiganiro bye gusa Yampano agahura n'imbogamizi z'uko iyo ari mu rugo ibyo biganiro atabigira.

Ati "Ikintu noneho cyantangaje, ntabwo ari umufana w'imiziki yanjye ngo wenda arankundira kuba ndirimba, oya. Akunda ahubwo ibiganiro byanjye kurenza imiziki yanjye, kandi ibyo biganiro mu rugo nkabibura."

Yakomeje avuga ko uwo mugore we babanye kuva kera ataraba icyamamare, ku buryo ubwo bamubwiraga ko atwitwe yumvise 'yajya kwiyahura muri Nyabarongo' kuko yumvaga ubuzima bwe bugiye mu kaga bitewe n'uko yari akiri umwana.

Byagiye bihwihwiswa kenshi ko Yampano afite umugore babana, gusa nta makuru yizewe yari ahari abihamya.

Yampano yahishuye ko abana n'umugore n'umwana