Uyu mubyeyi wagwaga neza nk'uko bivugwa na benshi, yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yicirwa mu mujyi wa Butare aho yari yaraciriwe na Leta ya Kayibanda nyuma yo kumwirukana mu rukari.
Rosalie Gicanda yabaye Umwamikazi w'u Rwanda tariki ya 13 Mutarama mu 1942 ubwo yashakanaga n'Umwami Mutara III Rudahigwa.
Rosalie Gicanda yari umuntu ucisha make kandi uvuga make, nk'uko bigarukwaho n'umwanditsi w'Umunyamerika, John Gunther wasuye Umwami Rudahigwa n'Umwamikazi Rosalie Gicanda, ubwo yari arimo kwandika igitabo yise 'Inside Africa'.
Rosalie Gicanda yaranzwe n'ibikorwa by'ubutwari
Nyuma y'uko Umwami Mutara III Rudahigwa atanze, Umwamikazi Rosalie Gicanda yimuriwe I Butare, maze ajya gutura mu nzu yari ihari, n'ubu iracyahari ahazwi nko ku itaba hafi ya stade Mpuzamahanga ya Huye.
Aho i Butare, Umwamikazi Rosalie Gicanda yahabaye mu buzima bworoheje abana n'umubyeyi we n'abandi bakobwa bake bamufashaga imirimo itandukanye.
Yirengije ko yari Umwamikazi, Rosalie Gicanda yatangiye kujya akora imirimo nk'abandi baturage basanzwe, kuko yacuruzaga amata muri iyo nzu yari yaratujwemo.
Uretse ibyo kandi, Gicanda yari umukirisitu Gatolika ukomeye utasibaga misa, cyane ko yabatijwe iryo zina tariki ya 17 Ukwakira mu 1943 ubwo Umwami Mutara III Rudahigwa yemeraga kubatizwa.
Rosalie Gicanda yaranzwe n'ubukirisitu
Benshi mu bari batuye i Butare mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bahamya ko bazi neza Rosalie Gicanda, umwe mu bantu babaye hafi ye bari banaziranye ni umucecuru w'imyaka 88 witwa Namana Seraphine uzwi nka Zirakamwa.
Ubwo yaganiraga n'ikinyamakuru Igihe mu mwaka 2022, yavuze ko akiri umukobwa yumvaga bavuga Umwamikazi Rosalie Gicanda, ariko ataramubona amaso ku maso, gusa ngo yaje kumubona ubwo yari avanwe mu rukari aje gutura mu mujyi wa Butare.
Akomeza agira ati:" Ubwa mbere duhura naringiye kumusura nk'umuntu waruje gutura mu mujyi wa Butare, nagiyeyo mu rwego rwo kumwereka ko aho aje gutura hari abantu, nagezeyo anyakirana yombi, aranzimanira maze ndataha".
Benshi bavuga ibigwi Umwamikazi Rosalie Gicanda
Zirakamwa yibuka ko Umwamikazi Gicanda yari umuntu mwiza imbere n'inyuma, akunda Imana, agakunda n'umugabo we kandi akagira urugwiro.
Si ibyo gusa, mu 1959 Rosalie Gicanda yahungishijrije umuryango wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, muri Uganda.
