Yafatiwe mu muhanda arimo kurya akaguru k'umuntu

Yafatiwe mu muhanda arimo kurya akaguru k'umuntu

 Mar 26, 2024 - 19:20

Benshi baguye mu kantu nyuma y'amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, arimo ukuguru k'umuntu ari kubisi.

Polisi yo muri California yataye muri yombi umusore w'imyaka 27 ushinjwa gufata ukuguru k'umuntu wagonzwe na gari ya moshi maze akakurya ari kubisi.

Abapolisi bataye muri yombi uyu musore witwa Resendo Tellez ku munsi wo ku wa Gatanu, ubwo umunyamaguru yagongwaga na gari ya moshi kuri Sitasiyo ya Amtrak mu gace ka 700 k’umuhanda wa G muri Wasco.

Iyi mpanuka yahitanye uwo munayamaguru imuciye ukuguru, ariko acyateye benshi agahinda ni uwo mugabo wakuye ako kaguru aho akagenda akarira mu muhanda.