Aya magambo aje nyuma y’uko Donald Trump agaragaje ko atishimiye imyitwarire ya Putin, aho yavuze ko “arimo gukina n’umuriro” yanga kwitabira ibiganiro bigamije guhagarika intambara hagati y’igihugu cye na Ukraine.
Trump yavuze ibi mu gihe ingabo za Burusiya zo zikomeje gutera intambwe ikomeye mu rugamba.
Nubwo Donald Trump yagaragaje ko atishimye, ejo kwa Kane ibiro bya Kremlin byatangaje ko Perezida Putin akomeje guha agaciro inyungu z’igihugu cye, mbere y’ikind kintu icyo ari cyo cyose.
Ku rundi ruhande, ku bijyanye n’ibiganiro by’amahoro, u Burusiya bwavuze ko bukomeje gutegereza igisubizo cya Ukraine ku bijyanye n’ubwitabire bw’ibiganiro biteganyijwe kubera i Istanbul ku wa Mbere utaha.
Ni mu gihe Kyiv na yo yasabye ko Moscow ibanza gutanga ibisabwa kugira ngo ibiganiro bibeho, mbere yo gutanga igisubizo ku bwitabire.
Ibi biganiro byitezweho kuba intangiriro y’umuti w’ibibazo bimaze imyaka irenga itatu hagati ya Burusiya na Ukraine. Ariko uko bigaragara, impande zombi ziracyafite ubushake buke bwo kuganira ku mahoro mu buryo burambye.

U Burusiya bwatangaje ko Perezida Vladimir Putin nta gahunda afite yo kugirina ibiganiro na Donald Trump
Perezida Donald Trump aherutse kugaragaza ko atishimye ibikorwa bya Vladimir Putin
