Umuhanzi wo mu gihugu cya Tanzania, Vanessa Mdee yatangaje ko atazongera gukora umuziki w’isi, kuko ngo wuzuyemo kwizera imbaraga z’imyuka mibi.
Vanessa yabivuze ubwo yakoraga ikiganiro na Clouds Media, aho yahishuye ko ubwo yari ikirimo kwishakisha, yabwiwe ko indirimbo ye mbere yo gusohoka igomba kubanza ikanyura ku mupfumu.
Yagize ati:“Uruganda rw’umuziki rufite ikibazo cy’imbaraga z’umwijima, abantu bizera utumana cyane, abantu bagirana amasezerano n’utumana, hari igihe nari ndimo gushakaga umuyobozi mushya maze uwo mbonye ambwira ko mbere yuko umuziki uwo ari wo wose usohoka ngomba kubanza kuwujyana ku bavuzi(abapfumu), namubajije impamvu atemera Imana ansubiza ko ayemera ariko uwo ari wo muco wacu.”
Ni muri urwo rwego uyu mugore yashimangiye kandi ko nta gahunda afite yo gusubira mu muziki w’isi.
Yagiz ati:“Mvugishije ukuri, sinkeka ko nzasubira mu ruganda rw’umuziki w’isi, sinkeka na gato, icyo ni cyo gisubizo. Ku ruhande rw’umuziki wa gospel, ni umuhamagaro ushobora kwinjirami, cyane cyane nkatwe tuba dysanzwe dukora umuziki w’isi.
Urashobora kuwinjiramo ugakora ibintu bidashimisha Imana kandi sinshaka kujya muri icyo cyerekezo. Mu gihe Imana yaba impamangaye nshobora kubikora kuko nkunda gukora umuziki, nkunda guhimba no kuririmba ariko ku bijyanye na muzika ya gospel ngomba gushaka umuhamagaro.”
Kugeza ubu Vanessa ari muri Amerika aho yatangiye ubuzima bushya nyuma yo guhagarika gukora umuziki, aho hashize imyaka itanu asohoye Moyo na Bado yakoranye na Rayvanny nk’imwe mu ndirimbo ze za nyuma asezera ku bakunzi be.
