Uyu munsi biteganyijwe ko utaza kugira amasaha 24 yuzuye

Uyu munsi biteganyijwe ko utaza kugira amasaha 24 yuzuye

 Jul 9, 2025 - 12:30

Abahanga mu bijyanye n'isanzure bagaragaje ko uyu munsi wa tariki 09 Nyakanga 2025, uza kugira amasaha atuzuye 24 bitewe n'ubwiyongere bw'umuvuduko Isi ikoresha yizengurukaho ubwayo (Earth rotation).

Ubundi Isi isanzwe ikoresha amasegonda 86,400 bingana n'amasaha 24 aribyo bikora umunsi, biteganyijwe ko aya masegonda azakugabanukaho milliseconds hagati 1.3 - 1.51.

Ibi biragira ingaruka ku masaha 24 asanzwe agira umunsi, aho uza kugira amasegonda ari hagati 86,399.99870 na 86,399.99849 ibituma amasaha 24 ataza kuzura neza.

Abahanga mu by'isanzure bagaragaza impamvu zitandukanye zitera ibi, harimo ubushyuhe bukabije bwo mu mpeshyi bituma urubura ruri ku mpera z'Isi ruyenga bityo uburemere n'uburinganire (Balance) bw'Isi bukagabanuka.

Ukwezi nako kugira uruhare rukomeye aho iyo kwegereye Isi rukuruzi yayo igira ingaruka ku muvuduko isi ikoresha yizengurukaho, iyo ukwezi kwegereye Isi bigabanya umuvuduko wayo mu gihe iyo kuri kure bituma yizengurukaho byihuse cyangwa uko bikwiye. 

Si uyu munsi gusa hateganyijwe ibi kuko na tariki 22 Nyakanga n'iya 05 Kanama 2025, hazaba kwiyongera  k'umuvuduko Isi ikoresha yizengurukaho bityo igihe ikoresha kizagabanuka.

Abahanga n'inzobere mu mikorere y'isanzure bagaragaza ko mu myaka 200 iri imbere Isi ishobora kuzaba ikoresha amasaha 25 yizengurukaho ubwayo bivuze ko umunsi uzaba ugizwe n'amasaha 25.

Urubura rwo ku mpera z'Isi rukomeje gushonga kubera ubushyuhe

Ukwezi kugira uruhare mu mikorere y'ibintu byinshi ku isi