Uyu mugabo yabwiye TMZ ko yumvishe amakuru y'ibihuha ko Tory Lanez ashaka kumwica, ndetse ko yashyizeho amafaranga azishyura umuntu uzabasha kumwica.
Yavuze ko umunsi ajya kumutera ibyuma, yabonye mu mufuka we (wa Tory Lanez) habyimbyemo ikintu akeka ko ari imbunda azanye agiye kumwica.
Bitewe n'amakuru yari yarabwiwe ko ashaka kumwica, nawe ntabwo yigeze azuyaza kuko nibwo yahise amusimbukira amutera ibyuma inshuro 14 ahantu hatandukanye ku mubiri we.
Yakomeje avuga ko atigeze abikora agambiriye kumwica, ahubwo yabikoze ashaka kwitabara.
Ibi bikimara kuba uyu mugabo yahise akatirwa n'urukiko igifungo cya burundu, mu gihe Tory Lanez we yahise yihutanwa kwa muganga igitaraganya kuri ubu akaba arimo koroherwa.
Mu rwego rwo kubungabunga umutekano wa Tory, yahise yimurirwa mu yindi gereza ya Calfornia Men's Colony (CMC), akuwe muri Calfornia Correctional Institution (CCI).
Tory Lanez yakatiwe igifungo cy'imyaka 10 nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kurasa Megan Stallion mu 2020.
Uwateye ibyuma Tory Lanez yavuze ko yashakaga kwirwanaho
Tory Lanez nyuma yo guterwa ibyuma yimuwe muri gereza
