Suleiman Abdulaziz Al-Rajhi, umucuruzi uzwi cyane muri Arabiya Sawudite, yatakaje umwanya mu banyammiliyari nyuma yo gutanga amadolari arenga miliyari 16 mu miryango nterankunga.
Al-Rajhi uzwi cyane ku ntsinzi ye binyuze muri Banki ya Al-Rajhi byanamugize umwe mu bantu bakize muri Arabiya Sawudite, yahisemo gutanga igice kinini cy’umutungo we kugira ngo ashyigikire imishinga rusange, igikorwa cyatumye umutungo we ugabanuka ukagera kuri miliyoni 590 z’amadolari.
Nubwo yamanutse ku rutonde rw’abaherwe, ikiI gikorwa cyamuhesheje icyubahiro ku rwego mpuzamahanga kubera ubwitange yagize mu gufasha abaturage n’ubuntu bwe.
Ubwitange bwa Al-Rajhi bwerekana icyerekezo gishya cyerekana uburyo bamwe mu baherwe bakoresha umutungo wabo kugira ngo bakemure ibibazo by’isi, cyane cyane mu bijyanye n’uburezi, ubuzima, no kugabanya ubukene, ikintu cyashimishije benshi kandi kikanabakora ku mutima.
