Mu gihe Melinda Ferguson yitegura kwandika igitabo kivuga ku buzima bw'urukundo hagati ya AKA n'uwahoze ari umukunzi we Anele, umuryango wa nyakwigendera AKA, ari bo Tony na Lynn Forbes batanze itangazo bavuga ko nta musanzu uwo ari wo wose bazaranga kuri iki gitabo cyangwa ngo bagore icyo batangaza ku muhungu wabo, kuko gusohora icyo igitabo ari ugushaka indonke.
AKA umuryango we wanze gutanga amakuru mu kwandika igitabo kumuvugaho
Biteganijwe ko igitabo gishya cya Melinda cyiswe ‘When Love Kills: The Tragic Tale of AKA na Anele’ kizashyirwa ahagaragara ku isabukuru ya gatatu y'urupfu rwa Anele Tembe mu minsi iri imbere.
Byongeye kandi, nk'uko ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Afurika y’Epfo bibitangaza, batangaje ko umuryango wa Anele wemeye kandi ugaha imigisha yose Ferguson ngo yandike icyo igitabo, mu gihe umuryango wa Forbes wo wamuteye utwatsi.
Icyakora, nyuma yukokutumvikana abinujije ku mbuga nkoranyambaga ze, umwanditsi Melinda Ferguson yunganiye igitekerezo cye aho yasobanuye ko intego yo gusohora iki gitabo ari uguhishura ibibazo biri hagati y’abantu babiri binjiye mu mu rukundo rubi rwica(toxic love).
Umugore wa AKA yitabye Imana muri Mata 2021
Umukunzi wa AKA Anele Tembe yitabye Imana muri Mata 2021 afite imyaka 22 ahanutse ku muturirws i Cape Town, mu gihe umuraperi Kiernan Forbes (AKA) yitabye Imana ku ya 10 Gashyantare umwaka ushize, nyuma yo kurasirwa hanze ya resitora i Durban.