Ibi byagaragaye ubwo iyi kipe yagaragazaga imyambaro izambara mu mwaka w'imikino igiye kwinjiramo, aho Snoop Dogg ari we wayigaragaje nyuma bimenyekanako yaguzemo imigabane.
Snoop Dogg w'imyaka 53 y'amavuko, yinjiye mu itsinda ry’abafite imigabane muri iyi kipe, akurikiye icyamamare Luka Modric, uherutse gusohoka mu ikipe ya Real Madrid yekerekeza mu ikipe ya AC Milan.
Mu butumwa bwe, Snoop Dogg yagize ati "Benshi bazi ko nkunda umupira w’amaguru, ariko kuba ngiye kuba umwe mu banyamigabane ba Swansea City ni ibintu bidasanzwe kuri njye."
Yakomeje agira ati "Inkuru y’iyi kipe n’agace iherereyemo byampaye imbaraga. Ni umujyi w’abakozi, wifitemo ishema ndetse n’ikipe itavugwa cyane ariko ibasha kwihagararaho kimwe nanjye."
Ubuyobozi bwa Swansea City bwavuze ko bushaka kuzamura izina ry’iyi kipe kugira ngo ibone amafaranga menshi, bishoboke ko yakongera kugura abakinnyi bakomeye nk'uko byahoze.
Snoop Dogg wiyemeje gushora amafaranga ye mu ikipe ya Swansea City
Luka Modric uherutse gusinyira AC Milan nawe afite imigabane muri iyi kipe
