Umuraperi Fatman Scoop yasize ubuzima ku rubyiniro

Umuraperi Fatman Scoop yasize ubuzima ku rubyiniro

 Aug 31, 2024 - 20:20

Fatman Scoop yaguye ku rubyiniro kuri uyu wa gatanu ubwo yari mu birori byitwa 'Reminisce' mu Bwongereza, nyuma y'amasaha make ajyanwe kwa muganga aza kwitaba Imana.

Umuraperi w’icyamamare ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika akaba, Fatman Scoop, yitabye Imana ku myaka 53 nyuma yo kugwa ku rubyiniro ubwo yari mu gitaramo cyabereye I Connecticut kuri uyu wa Gatanu.

Umuyobozi w’akarere ka Hamden, Lauren Garrett, yemeje aya makuru binyuze mu nyandiko yanditse kuri Facebook ivuga ko Fatman Scoop yahise ajyanwa mu bitaro na ambulance, ariko imbaraga z’abaganga ntizashoboye kurokora ubuzima bwe.

Umuvugizi wa sosiyete ishinzwe gukurikina inyungu z’uyu muhanzi yitwa MN2S yagize ati: “Scoop yari akunzwe cyane mu isi ya muzika, kandi ibikorwa bye byanyuze benshi ku isi.

Umuryango wa Scoop na wo wemeje urupfu rwe ubinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, ugira uti: “Fatman Scoop, yari umuntu mwiza kandi yakoze byinshi haba ku rubyiniro no hanze yarwo.

Umuryango w’uyu muraperi wongeyeho uti: “Yahoraga ari isoko y’ibyishimo n’inkunga mu mibereho yacu, imbaraga n’ubutwari bidasubirwaho ni byo yatweretse”.

Mu myaka ya za 90, Scoop yamamaye nk’umwe mu bahanzi bakomeye mu mujyi wa New York mu njyana ya hip hop. Yakoranye n’abahanzi bakomeye mu ndirimbo nka Missy Elliott, wegukanye igihembo cya Grammy, na Mariah Carey.

Yanditse ko azaririmbira mu iserukiramuco rya Reminisce mu Bwongereza ku ya 7 Nzeri ari n'aho yaguye.