Umuntu wafatwaga nk'ukuze kurusha abandi ku isi yitabye Imana ku myaka 117

Umuntu wafatwaga nk'ukuze kurusha abandi ku isi yitabye Imana ku myaka 117

 Aug 21, 2024 - 13:38

Umuceceru wo mu gihugu cya Spain witwa Maria Branyas Morera wafatwaga nk'umuntu ukuze kurusha abandi ku isi yitabye Imana ku myaka 117.

Umuntu ukuze cyane kurusha abandi ku isi Maria Branyas Morera yitabye Imana, ni uwo muri Spain, wavukiye muri Amerika yabonye intambara ebyiri z'isi, icyorezo cy'ibicurane mu 1918 n'icyorezo cya COVID, yapfuye afite imyaka 117, nk'uko umuryango we wabitangaje, kuri uyu wa kabiri.

Umukobwa we abinyujije ku rubuga rwa X yagize ati:”Maria Branyas yaradusize, yapfuye nk'uko yabyifuzaga, asinziriye mu mahoro kandi nta mu babaro, kandi tuzahora tumwibuka kumpanuro ze nziza n'ubugwaneza bwe".

Kuri uyu wa kabiri, Branyas, wari umaze imyaka mu kigo cyita ku bageze mu za bukuru cya Santa Maria del Tura mu mujyi wa Olot mu majyaruguru y'uburasirazuba bwa Esipanye yitabye Imana, gusa yari amaze iminsi mike avuze ko yumva afite intege nke.

Branyas yavutse ku ya 4 Werurwe 1907, avukira muri Catalonia, nyuma y'umwaka umwe ababyeyi be bimukiye muri Amerika, Branyas yamaze imyaka mike ya mbere y'ubuzima bwe i San Francisco, nk'uko Guinness ibitangaza. Nyuma yimyaka umunani, umuryango we wasubiye muri Espagne, aho batuye muri Cataloniya.

Yashakanye na Joan Moret mu 1931, nk'uko Guinness World Records ibivuga, babyarana abana batatu, abuzukuru 11, n'abuzukuruza 13.