Umuraperi Kanye West yamaze gutangaza ko umukobwa we North West yamaze kwinjira mu muziki ku mugaragaro, anatangazwa ko bazakorana ku muzingo mushya yise “Vulteres”.
Umukobwa wa Kanye West yamaze kwinjira mu muziki
North West ubu ufite imyaka 10 gusa, amakuru avuga ko ubu afite igitero muri imwe mu ndirimbo za se ariko itaramenyekana, kuko izamenyekana tariki 15 z’uku kwezi, ubwo uyu muzingo uzaba washyizwe hanze.
North West yamaze gukorana indirimbo na se
North West ni umwana w’imfura mu bana bane Kanye West ya yabyaranye n’umunyamideli Kim Kardashian.
