Umuhanzi Victony yaririmbye atabishaka

Umuhanzi Victony yaririmbye atabishaka

 Dec 12, 2023 - 11:13

Umuhanzi Victony yahishuye uko byarangiye abaye umuririmbyi wa Afrobeats, nyamara yarishakiraga kuba umuraperi.

Umuhanzi Victony yahishuye impamvu atatangiye umuziki ari umuririmbyi wa Afrobeats, mu gihe ariyo yagiriyemo umugisha mu gihe yayitangiraga agahita yamamara.

Uyu musore yatangaje ko yatangiye ari umuraperi kuko yatekerezaga ko abahanzi baririmba izindi njyana ari abanyantege nke, bakaba bajya mu kuririmba ari nko gushaka ubuhungiro kuko batashobora injyana ya Hip-Hop.

Ibi Victony yabitangaje muri Podcast ya Zero Conditions, aho yagize ati:"2020 nibwo natangiye gukora Afrobeats. Mu by'ukuri 'Soweto' kwari kugerageza Afrobeats bwa mbere.

"Mvugishije ukuri, nari mbizi ko nashobora kuririmba ariko sinashakaga kubikora, kuko natekerezaga ko ari iby'abanyantege nke. Natekerezaga ko ari ubuhungiro ku banyantege nke.

"Nakundaga ziriya mbaraga z'abaraperi kandi nange nashakaga kuba umuraperi. Ariko ubwo natangiraga kuririmba, naje kubona ko nabyo bisaba ubumenyi nko kurapa."

Mu 202 ubwo Victony yakoraga indirimbo ye ya mbere ya Afrobeats ariyo yitwa Soweto, iyi ndirimbo yamubereye iy'umugisha kuko yahise amenyekana muri Africa ndete no ku isi yose ahita yinjira muri Afrobeats atyo.

Kugeza ubu ni umwe mu bahanzi bakunzwe muri Nigeria abikesha injyana na Afrobeats, akaba amaze gukora indirimbo nyinshi nyuma ya Soweto, zirimo nka Kolomental, Babylon n'izindi.

Soweto yatumye Victony aryoherwa na Afrobeats