Umuganga arashinjwa kwemerera umwana w'imyaka 13 kubaga umurwayi

Umuganga arashinjwa kwemerera umwana w'imyaka 13 kubaga umurwayi

 Aug 28, 2024 - 20:36

Umuganga wo mu gihugu cya Austria ari mu mazi abira nyuma yo gutegeza umurwayi umwana ngo amubage, ni nyuma y'uko uyu murwayi yari yakoze impanuka ikomeye.

Umuganga ubaga muri Austria arashinjwa kwemerera umuhungu we w’imyaka 13 kubaga umurwayi mu mutwe.

Nyuma yo gukora impanuka  muri Mutarama, umusore w’imyaka 33 yahise ajyanwa mu bitaro, yahise ajyanwa mu bitaro bya kaminuza ya Graz kugira ngo yibweho kuko yari afite ibikomere byinshi ku mutwe.

Nk’uko ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu cyabitangaje  ngo uyu mugabo yagombaga kubagwa, ubwo umuganga wagombaga kubaga uyu mu rwayi yinjiye mu cyumba cyo kubagiramo yari kumwe n’umwana we maze uwo mwana agira n’uruhare muri icyo gikorwa.

N’ubwo kubaga byarangiye neza, umurwayi we aracyarembye, icyakora iperereza rikomeye kuri iki kibazo rirakomeje, ryibasira itsinda ryose ryagize uruhare muri icyo gikorwa.
Muri Mata uyu mwaka, umuntu utazwi yohereje ikirego mu Bushinjacyaha arega iri tsinda ry’abaganga.

Umuganga ubaga n’undi mukozi winzobere wari uhari mu gihe icyo gikorwa cyabaga,basise birukanwa igitaraganya.

Undi muganga uhagarariye abandi mur’ibyo bitaro yagize ati “Simbyumva rwose, ni gute umuntu yemerera umwana kubaga umurwayi?, icyumba cyo kubagiramo ni icy’abafite akazi ko mu bitaro gusa”.