Umugabo yamaze amezi 5 muri gereza mbi cyane kubera kutamenya amakuru

Umugabo yamaze amezi 5 muri gereza mbi cyane kubera kutamenya amakuru

 Jun 29, 2025 - 20:22

Aitabdel Salem, umugabo w’imyaka 41 wo muri Queens, New York, yamaze hafi amezi atanu afungiye muri gereza  ya Rikers Island izwiho kuba mbi cyane, azira ikosa ridasanzwe ryabaye ryatumye aramenya amakuru ku ngwate yari ku mukura muri gereza.

Ibi byabaye hagati y’Ugushyingo 2014 na Mata 2015, ubwo yafungwaga akurikiranyweho kwiba ijipo no gukubita umupolisi wa New York.

Urukiko rwari rwamushyiriyeho ingwate y’ibihumbi 25. Gusa nyuma yuko ubushinjacyaha butabashije gutanga ibimenyetso bifatika ku cyaha cyo gukubita, urukiko rwaje kucyanga burundu. Hasigaye gusa ibyaha bibiri byoroheje birimo no kwangiza ibya rubanda, buri kimwe gifite ingwate y’idorali 1. Bivuze ko Salem yari kurekurwa atanze gusa amadorali 2.

Ariko ikibabaje kurushaho ni uko Salem avuga ko nta muntu n’umwe habe n’umwunganizi we mu mategeko wigeze amubwira ko ingwate ye yagabanutse ikagera kuri ayo mafaranga make. Ku bw’ibyo, yakomeje kwibwira ko agifite ingwate ya y’ibihumbi 25, aguma muri gereza atazi ko yashoboraga kuba hanze.

Yaje gusohoka muri Mata 2015, amaze kumenya amakuru nyayo. Gusa ibyumweru bike nyuma, yongeye gufatwa azira kutitaba urubanza rwarebanaga n’icyaha cyo gukubita nyamara cyari cyaramaze guteshwa agaciro. Abamwunganira bavuze ko ubutumire bw’urukiko butigeze bumugeraho, ndetse icyo gihe, ingwate ye yashyizwe ku bihumbi 30 by’amadorali.

Iyi nkuru iteye agahinda yerekana uburyo uburangare n’ibura ry’itumanaho mu butabera bishobora gushyira ubuzima bw’umuntu mu kaga. Salem yamaze amezi menshi muri gereza imwe mu mbi muri Amerika, nyamara amafaranga make yari kumutabara.

Ni inkuru y’akarengane, yerekana uko amakosa mato mu itumanaho ashobora kuvamo ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu.