Ni inkuru zatangiye gukwirakwira ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere bizanywe n'umunyamakuru Djihad, aho yavugaga ko hari amakuru ari kuvugwa ko Miss Muheto mu mpera z'iki cyumweru gishize ari bwo yanyweye agasinda bikamuviramo gutabwa muri yombi.
Mu kiganiro yanyujije kuri shene ya YouTube, Djihad yasabaga ko inzego z'umutekano zakura abantu mu rujijo bagatangaza niba koko yaba yatawe muri yombi cyangwa ari ibihuha bigamije gukomeza kumusonga.
Mu gihe aya makuru yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, nta rwego na rumwe rwigeze ruyemeza cyangwa se ngo babinyomoze.
Byavugwaga ko Miss Muheto yongeye gutabwa muri yombi
Amakuru yizewe agera kuri The Choice Live, avuga ko Miss Muheto atigeze yongera gufatwa atwaye yasize, ahubwo ari ibihuha bidafite aho bishingiye byose bigamije gukomeza kumuharabika no kumukina ku mubyimba.
Nk'aho ibyo bidahagije, ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere Miss Muheto yagaragaye ari gukoresha imbuga nkoranyambaga ze (Instagram) nk'ibisanzwe asangiza abamukurikira amafoto n'amashusho, nyamara bibaye ari byo koko yatawe muri yombi ntabwo yakabaye ari kuzikoresha, dore ko uyu mwaka ari uwo kwigengesera cyane kuri we akaba yakwirinda kugira irindi kosa agwamo.
Miss Muheto Divine aherutse gutabwa muri yombi azira gutwara imodoka yanyoye ibisindisha birengeje igipimo kandi nta n'uruhushya rwo gutwara agira, ndetse agonga ibikorwa remezo.
Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwmuhamije ibyaha birimo gutwara ikinyabiziga yanyweye ibisindisha nta ruhushya afite ndetse no kwangiza ibikorwa remezo, ahanishwa igihano cy'igifungo cy'amezi atatu asubitse mu gihe cy'umwaka umwe n'ihazabu y'ibihumbi 190 Frw.
Miss Muheto yagaragaye ari gukoresha imbuga nkoranyambaga ze, bikuraho ibihuha ko afunzwe

