Uko Yampano yigeze gufungwa azira gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure

Uko Yampano yigeze gufungwa azira gusambanya umwana utujuje imyaka y’ubukure

 Dec 15, 2024 - 14:26

Uworizagwira Florien wamamaye mu muziki nka Yampano, yahishuye akagambane yigeze gukorerwa agafungishwa azira gusambanya umwana w’umukobwa utujuje imyaka y’ubukure, kugeza ubwo yari yafashe icyemezo cyo kwiyahurira muri gereza.

Mu kiganiro yagiranye na ‘MIE Empire’, yavuze ko ubwo yari akimara kuzuza imyaka 19 y’amavuko, mu gipangu yabagamo bari baturanye n’undi muryango wabagamo umukobwa uri mu myaka 17 y’amavuko.

Yavuze ko uwo mukobwa baje ‘gukururana’ (gukundana) bimwe by’urubyiruko, gusa Yampano avuga ko we atigeze abishyiramo imbaraga cyane nk’uwo mukobwa.

Muri uko gukomeza gutinza ibintu abigendamo gake, haje kuza mukuru w’uwo mukobwa ariko batavukana mu nda imwe (mukuru we mu muryango), Yampano abona niwe bangana, ahita abenga wa wundi wa mbere w’imyaka 17 ahita yerekeza kuri uwo wundi.

Yakomeje avuga ko ibyo bintu yakoze byarakaje cyane wa mukobwa mbere yakatiye.

Umunsi umwe ubwo hari ku Cyumweru Yampano yasigaye mu rugo wenyine abandi bagiye gusenga, yagiye kubona abona wa mukobwa muto amwandikiye agapapuro amubwira ko amushaka, ko yamusanga iwabo mu rugo akamubwira.

Yampano yafashe inzira ajya kumureba iwabo nk’uko yari abimusabye, agezeyo baganira nk’iminota 30 imvura ihita igwa. Ubwo imvura yari irimo kugwa, Yampano yahise ahagarwa na Mama we amubwira ko amushaka, gusa bitewe n’imvura yagwaga ntiyigeze agenda.

Ubwo yari akomeje kuganira na wa mukobwa ‘bisanzwe’, muri ako kanya haje inshuti ye yitwa ‘Elyse’ aramubwira ati “Ngwino nkubwire”, mu buryo bwihuse ahita amujyana ahantu hafi y’uruzi rwa Nyabarongo ahantu hari imigano aho bakundaga kujya kwicara.

Nyuma y’amasaha abiri bakicaye hahantu, Yampano Papa we yahise amuhamagara aramubwira ati “Umva nkubwire, ibintu wakoze niba wabikoze ntugaruke aha.”

Bitewe nuko we yumvaga nta kintu yishinjaga, ntiyigeze abyitaho ahubwo yumvaga ko ari ibintu bije ‘kumurogoya’ , bakomeza kwiyicarira aho kugeza ahagana saa 18:30 z’umugoroba batashye.

Akigera iwabo atashye, yatunguwe no gusanga Abapolisi iwabo basa n’abari bamutegereje bamubuze. Avuga ko umupolisi akimubona yamukubise ‘jido’ amubwira ko yafashe umwana w’abandi ku ngufu.

Muri ako kanya bahise bamushyira mu modoka bamujyana kuri sitasiyo yari i Shyorongi, bamufungira ahantuari wenyine ahamara icyumweru, nyuma bamujyana aho bita ku karere ka Rulindo ahamara ibyumweru bibiri.

Yavuze ko yatangiye kubona ko nta kabuza icyaha bamaze kukimuhamya, atangira gupanga uko aziyahura agapfa akoresheje ikinini bategesha imbeba.

Avuga ko umunsi umwe Papa we yaje kumusura aramubwira ati “Ahantu mba hari ukuntu baduha ibigori tukabisigaza, noneho kubera ko haba imbeba, zikabirya kandi buri wese baba bamushyize mu kazi ke. Ndashaka y’uko ugenda ukagura ikinini k’imbeba ukakizana nkazitega kugira ngo inzara itazajya inyica.”

Yampano yaje gukundwa n’umupolisikazi, baza kuganira amubaza niba koko ibyo aregwa yarabikoze aramuhakanira. Uwo mupolisi yahise amwemerera kubimugiramo bakamupimisha basanga yarabikoze akabihanirwa, yaba atarabikoze kandi agataha.

Muri iyo minsi baje kubimurira i Murambi ahamara iminsi ari naho haje gusohoka ibisubizo bigaragaza ko atigeze asambanya uwo mukobwa, uburoko abucika atyo.

Yavuze ko baje gusanga uwo mukobwa akiri isugi, ndetse basanga yaranduye agakoko ka virusi itera Sida.

Yampano yahishuye ko yigeze kugambanirwa ashinjwa gusambanya umwana utujuje imyaka y'ubukure, Imana ikinga ukuboko