Uko Tiwa Savage yagiye ahohoterwa mu bihe bitandukanye azira imyambarire ye

Uko Tiwa Savage yagiye ahohoterwa mu bihe bitandukanye azira imyambarire ye

 May 28, 2024 - 08:44

Umuhanzikazi Tiwa Savage wo mu gihugu cya Nigeria yagaragaje uko yagiye akorerwa ivangura mu bihe bitandukanye mu gihugu cye bamuziza kwambara imyenda migufi kandi imwegereye benshi bita kambara impenure.

Tiwa Savage avuga ko yagiye ahura n’imbogamizi nyinshi ubwo yari agitangira umuziki bitewe n’amagambo amunenga cyane bamubwiraga ugasanga nta muntu umucira akari urutega muri Nigeria yose bamuziza imyambarire ye.

Avuga ko ubusanzwe yari umukobwa ukunda kwambara imyenda migufi cyane kandi imwegereye ku  buryo abantu batatinyaga kuvuga ko aba yiyambitse ubusa kuko ari ibintu bitaba mu muco wa Abanya-Nigeria.Tiwa Savage aganira n’igitangazamakuru BET, yatangaje ko hari igihe cyageze ahabwa akato cyane kubera iyo myambarire ye ndetse atangira kujya akumirwa mu bikorwa bimwe na bimwe bifite aho bihuriye n’umuziki n’imyidagaduro muri rusange.

Yavuze ko hari ubwo yagombaga kuririmba mu gitaramo ariko bamaze kubona imyambarire ye banga ko aririmba ndetse banga no kumutunganyiriza ibyuma. Yagize ati “Barandebaga gusa ariko ntibagenzure ko ibyuma ari bizima, ubwo nari ngiye kuririmba, bamwira ko ntashobora kuririmba kubera imyenda nazanye.”

Uyu muhanzikazi kandi avuga ko hari ubwo yari mu modoka rusange, abagenzi bahita bamusohora igitaraganya mu modoka bamuziza kwambara impenure, bikoyongera ku kuba hari aho indirimbo ze zitakinwaga bamuziza imyambarire ye.

Nubwo ibi byose babimukoreraga, Tiwa Savage we avuga ko ari umuntu udapfa kuva ku bintu ngo ahindure uwo ari we, kuko ibi byose yarabyihanganiye abicamo abifashijwemo na bamwe mu bafana be b’igitsina gore bajyaga bamushyigikira.

Ni kenshi usanga muri Nigeria batera amabuye umukobwa wese ugerageza kwiyambika imyenda migufi kuko babifata nk kwambara ubusa kandi atari umuco wabo, nk’uko n’umugore wa Perezida Madame Remi Tinubu aherutse ku bitangaza yihaniza abakobwa bambara impenure.