Mr Eazi avuga ko ubutwari n’ubushake bwo kuba umushoramari byamufashije gushora imari mu muziki we agakuramo inyungu. Ibi byose yabigezeho nyuma yo gusoma igitabo Empire State of Mind cyanditswe ku buzima bwa Jay-Z, umuraperi w’Umunyamerika.
Nyuma yo gusoma icyo gitabo, yahinduye uburyo yakoragamo umuziki, ashinga ikigo emPawa Africa, cyafashije abahanzi batandukanye ndetse akanakora ishoramari rifatika. Ibi byamuhesheje kuba umwe mu bahanzi bafite amafaranga menshi n’ubukungu bwagutse muri Nigeria.
Abahanga mu by’ubucuruzi n’abakunzi b’umuziki bavuga ko urugero rwa Mr Eazi ari isomo rikomeye ku bahanzi bose, by’umwihariko abo mu Rwanda no muri Afurika muri rusange, ku bijyanye no guhuza impano n’ubucuruzi.
Mr Eazi yahishuye uko yateye imbere kubera Jay-Z
Mr Eazi ni umwe mu bahanzi banakora ubucuruzi
