Uko kwihangana byateye Lionel Messi kunesha

Uko kwihangana byateye Lionel Messi kunesha

 Aug 25, 2025 - 19:10

Hari byinshi mu byo tudakunze kwitaho mu mateka ya rurangiranwa mu mupira w'amaguru Lionel Messi, nyamara kwihangana no kugira umurava ni bimwe mu byamufashije kuba uwo ari we uyu munsi.

Lionel Andrés Messi ni umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru b’ibihe byose uzahora yibukwa.

Yavukiye i Rosario muri Argentine, ku wa 24 Kamena 1987, mu muryango usanzwe utifashije.

Akiri umwana muto yagaragaje impano idasanzwe yo gukina umupira, ariko ubuzima butangira kumugora.

Messi yafashwe n’indwara yo kubura imisemburo ituma umuntu akura (growth hormone deficiency) ubwo yari afite imyaka 11.

Ibyo byashoboraga kumuhagarika mu rugendo rwe, kuko umuryango we utari ufite ubushobozi bwo kumuvuza., gusa urukundo yari afitiye umupira rwari rukomeye cyane ku buryo atigeze acika intege.

Mu mwaka wa 2000, ubwo yari afite imyaka 13 gusa, FC Barcelona yamuhaye amahirwe yo gukina no kumuvuza, imuhindurira ubuzima burundu.

Nyuma yo kwinjira muri La Masia, ishuri ry’abana bato rya Barcelona, Messi yahise atangira kugaragaza ubuhanga butangaje. Ku myaka 17, mu 2004, yinjiye mu ikipe nkuru ya Barça, aba umwe mu bakinnyi bakiri bato cyane mu mateka yayo.

Messi yahindutse umutima n’ubwonko bya Barcelona imyaka irenga 15, atsinda ibitego byinshi, anegukana ibikombe bitabarika birimo: La Liga 10,Copa del Rey 7 na UEFA Champions League 4.

Ku giti cye, yabaye umukinnyi wa mbere mu mateka wegukanye Ballon d’Or inshuro 8, ashimangirwa nk’umukinnyi w’ibihe byose.

Ariko amateka akomeye kurusha andi yose, ni ayo mu ikipe y’igihugu, nyuma yo gutsindwa imikino myinshi ya nyuma harimo igikombe cy’isi cya 2014, Messi yaje kugera ku nzozi ze mu 2021 atwara Copa América.

Mu 2022, yageze ku ntsinzi idasanzwe mu mikino y’igikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar, aho yafashije Argentina gutwara igikombe cy’Isi nyuma y’imyaka 36, atsinda ibitego by’ingenzi kandi agatorwa nk’umukinnyi w’irushanwa.

Nyuma yo gutandukana na Barcelona kubera ibibazo by’amikoro iyi kipe yarifite, Messi yakiniye Paris Saint-Germain, atwarana na yo igikombe cya shampiyona.

Mu 2023, yahisemo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akinira Inter Miami, aho akomeje kugaragaza impano ye no guteza imbere ruhago yo muri Amerika.

Uretse kuba intwari mu kibuga, Messi azwi kuba umugabo ucecetse, ukunda umuryango.

Yashakanye na Antonela Roccuzzo, bakaba bafitanye abana batatu: Thiago, Mateo na Ciro.

Afite kandi Leo Messi Foundation, igamije gufasha abana n’urubyiruko rukeneye ubufasha mu burezi no mu buzima bwa buri munsi.

Uko niko Lionel Messi yisanze ari umukinnyi ukomeye