Ibi Nel Ngabo yabigarutseho mu kiganiro yanyujije ku muyoboro we wa YouTube, ubwo yasubizaga ibibazo yari yarabajijwe n’abafana be kuri Instagram nk’uko yari yarabibasezeranyije ko ibyo bazamubaza byose azabisubiza.
Muri iki kiganiro kigufi kigera ku minota icyenda, Nel Ngabo yahishuye ko yinjiye muri Kina Music amaze imyaka ibiri yarabuze aho yamenera kuko muri icyo gihe abantu bose bari baranze kumusinyisha bavuga ko akiri umwana.
Yinjiye muri Kina Music mu buryo budasanzwe
Umwe mu bamukurikira yamusabye ko yababwira uko yahuye na Ishimwe kugeza ubwo yisanze muri Kina Music ari umuhanzi bareberera inyungu.
Mu gusubiza iki kibazo, Nel Ngabo yavuze ko yahuye na Clement ubwo Kina Music yari yateguye igikorwa cyo gushaka abanyempano bo kuzakinisha muri filime yabo, nawe ajyayo ngo agerageze arebe ko amahirwe yamusekera.
Ku bw’amahirwe make Nel Ngabo ntiyabashije gutsinda iki kizamini (igeragezwa) ngo nawe aba umukinnyi wa filime, ahita yitahira gusa yari yamaze guhura na Clement.
Yakomeje avuga ko nyuma yaje kubona telefone ya Clement imuhamagaye, batangira gukorana gutyo ndetse nyuma baza guhita bamusinyisha nk’umuhanzi wabo bareberera inyungu kugeza n’ubu.
Nel Ngabo kandi yanyomoje abavuga ko atisanzuye muri Kina Music, avuga ko yishimiye kuba ariho abarizwa kuko aba afite umwanya wo gukora ibintu bye yisanzuye kandi mu njyana yose yifuza, ahubwo ko usanga buri muntu agira uko atwara ibintu bye.
Ati “Ahantu ndi muri Kina Music ndishimye kandi ndatekanye, mfite umwanya wo guhanga injyana yose nshaka kandi nisanzuye.”
Kugaragara nk'umwana byatumaga abantu banga kumusinyisha

