Uko Kanye West n'umugore we bacuze umugambi wo kwigarurira ibirori byo gutanga Grammy

Uko Kanye West n'umugore we bacuze umugambi wo kwigarurira ibirori byo gutanga Grammy

 Feb 3, 2025 - 17:15

Kanye West n'umugore we Bianca Censori ni bamwe mu bagarutsweho cyane bitewe n'imyambaro Bianca yaserukanye ku itapi itukura, gusa byatahuwe ko ari umugambi bari bacuze ngo baze kwigarurira imbuga nkoranyambaga.

Mu ijoro ryakeye ubwo hatangwa ibihembo bya Grammy mu birori byabereye i Los Angeles mu nyubako ya Crypto.Com Arena, Kanye West n'umugore Bianca Censori ni bamwe mu batunguranye ubwo bahagaragaraga.

Aba bombi batari baherutse kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga, bongeye kugaruka mu bitangazamakuru bitewe n'imyambaro itangaje Bianca Censori yaserukanye, ku buryo iyo wamureberaga kure wagiraga ngo yambaye ubusa.

Ikinyamakuru Page Six cyatangaje ko mbere y'uko banyura ku itapi itukura, Kanye West yari yabanje guha amabwiriza umugore we y'uburyo ari bwitware kugira ngo abantu babahugireho.

Amakuru avuga ko Kanye West yari yategetse umugore we ko nibagera imbere aza guhita akuramo ikoti rirerire ry'umukara yari yambaye, ubundi agahita ahindukira akamureba yateye umugongo abafana.

Ibi koko na nako byagenze,  kandi bigira umumaro kuko kuri ubu bari mu byamamare bagarutsweho cyane nk'uko Kanye West yabyifuzaga.

Mu minsi yashize byagiye bivugwa kenshi ko Kanye West ari we utegeka umugore we kwambara imyambaro imwambika ubusa mu nyungu ze bwite, gusa Bianca we nta kintu yigeze abivugaho.

Kanye West kandi yari yongeye kugaragara ahatangirwa Grammy nyuma y'imyaka 10 atahakandagiza ibirenge.