Ubwo yari mu kiganiro kinyura ku muyoboro wa YouTube witwa 'The 90s Baby Show' mu Bwongereza, yavuze ko yahoze afite inzozi zo kuzaba umucuruzi nubwo ntaho byari bihuriye n'ibyo afitiye impamyabumenyi y'ikiciro cya kabiri cya Kaminuza.
Fireboy yavuze ko yabanje gucuruza isosi irimo ifi, nyuma inshuti ye iza kumubwira ko agomba guhindura ibyo acuruza kuko gucuruza isosi bitamukwiriye.
Inshuti ye yamugiriye inama y'uko yatangira gucuruza amatara adakoreshwa n'amashanyarazi. Icyo gihe Fireboy yumviye inama z'inshuti ye ahita atangira gucuruza amatara, gusa ibi byose yabikoraga iwabo batabizi.
Yavuze ko icyo gihe yumvaga ko ari akazi katagize icyo gatwaye, gusa avuga ko nubwo bisa nk'aho byari ubusazi kuri ubu ashimira Imana ko byibura yabitambutsemo.
Mu 2018 nibwo yaje kugira amahirwe abengukwa n'umushoramari Olamide, amusinyisha muri label ye yitwa 'YBNL Nation', ariho yahise ashyira hanze indirimbo yitwa 'Jealous' ari nayo yatumye yamamara cyane.
Fireboy yahishuye ko yacurije amatara mbere yo kuba icyamamare
