Davido ni umwe mu bantu bagiye bagira ibyago byo kubura abo yakundaga mu buryo butunguranye ariko wamureba ugasanga ari umuntu ukomeye, ndetse mu gihe gito agakomeza ibikorwa bye nk’aho nta cyabaye.
Ku myaka 11 y’amavuko yagize ibyago byo gupfusha Mama we ariko arihangana, ari naho yaje gukura igitekerezo cyo gukora indirimbo yise ‘Stand Strong’ yagiye hanze muri Gicurasi 2022, ayikora mu rwego rwo kwirema agatima.
Gusa muri uyu mwaka wa 2022 mu mpera zawo, yaje kongera kugira ibyago apfusha umwana we w’umuhungu aguye muri pisine, ndetse n’abandi bari inshuti ze magara bagiye bitaba Imana mu buryo bw’amaherere.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ubwo yari yitabiriye ibirori bya ‘Mystery Fashionist’ biri kubera i New York, yavuze ko iyo ahuye n’ibyago byo gupfusha abo yakundaga, ukwizera kuri muri we niko kumukomeza, ubuzima bugakomeza.
Ati “Nabuze abantu benshi. Nabuze Mama wanjye ku myaka 11 y’amavuko. Mba numva nkomeye kuko ukwizera kwanjye niko gutuma nkomeza imbere.”

Davido yahishuye ko ukwizera agira ariko gutuma abasha gukomera mu bihe by'amage
