Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri bamwe muri abo bahanzi, ndetse n'ibyo bumvaga bazakora.
1. Young Grace
Umuraperikazi Abayizera Grace wamamaye nka Young Grace, ni umwe mu bahanzikazi beza umuziki Nyarwanda wagize by’umwihariko mu njyana ya Hip Hop dore ko yabitangiye mu gihe abantu bari batariyumvisha ko umukobwa yaririmba iyi njyana.
Young Grace mu mikurire ye ntiyigeze atekereza na gato ku byo kuzaba umuhanzikazi, ahubwo we yumvaga ko agomba kuzavamo umunyamideli ukomeye dore ko yigeze no kubigeragezaho.
Nyuma Young Grace nibwo yaje kwinjira mu muziki ngo agerageze arebe ko yabishobora, ku bw’amahirwe biza kumuhira akomerezaho nubwo muri iyi minsi asa n’uwashyize umuziki ku ruhande akigira mu bindi.
2. Platin P
Nemeye Platin nawe wakunzwe mu muziki nka Platin P kuva mu myaka yo hambere ubwo yaririmbaga mu itsinda rya Dream Boys kugeza n’ubu asigaye yikorana ku giti cye, burya nawe yakuze adatekereza ko azavamo umuhanzi.
Platin avuga ko mu mikuririye atari azi ko azaba umuhanzi, ahubwo yahoranye impano yo gukina umupira w’amaguru dore ko ngo ari kenshi yagerageje kwinjira mu makipe akomeye ariko ntibyamukundira birangira yibereye umuhanzi kandi biramuhira.
3. Tonzi
Umuhanzikazi Tonzi wamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bahiriwe n’umuziki kandi babimazemo igihe nyamara yarakuze adatekereza ibyo kuzaba umuhanzi na gato.
Tonzi avuga ko mu mikurire ye, yari afite inzozi zo kuzaba umukinnyi ukomeye wa Volleyball mu Ikipe Nkuru y’Igihugu y’abagore gusa biza kurangira umuziki ari wo uganje.
4. Bruce Melodie
Umuhanzi Bruce Melodie kugeza ubu mu bahanzi bakomeye mu muziki Nyarwanda, nawe yakuze adatekereza ibyo kuzaba umuhanzi ndetse ko yatunguwe no kwisanga ari we.
Avuga ko kuri we yakuze yumva azaba utunganya amajwi y’indirimbo z’abandi bahanzi, ndetse ibi yaje kubishyira mu bikorwa ubwo yashingaga studio nto iwe mu rugo gusa yaje kugerageza no kuririmba abona biramuhiriye aba ari byo akomeza.
