Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na Talker Research bubitangaza, byagaragaye ko umuntu umwe kuri bane ashobora kwiyongerahi ibiro bigera kuri bitanu mu gihe cy’iminsi mikuru.
Abahanga basobanura ko abantu benshi ku isi bemeza ko impera z’umwaka ari igihe cy’umusaruro, bityo aba bakaba bari kurya ibiryo birimo amavuta kurusha ibyo bariye mu mezi ashize.
Ni muri urwo rwego abashakashatsi barasaba abantu kwita ku buzima bwabo muri izi mpera z’umwaka no mu ntangiriro za 2025 bibanda ku mirire myiza, kongera imyitozo ngororamubiri no gushimangira umuco wo kwiyitaho.
