Ubushakashatsi: Niba uryama utinze urimo kwikururira agahinda gakabije no guhangayika

Ubushakashatsi: Niba uryama utinze urimo kwikururira agahinda gakabije no guhangayika

 Jan 10, 2025 - 19:39

Ubushakashatsi bwakozwe na J Behav ku buzima bwo mu mutwe bwerekanye ko kuryama utinze byongera amahirwe yo guhangayika no kwiheba cyangwa se agahinda gakabije.

Abashakashatsi basuzumye abantu bakuze bafite ubuzima bwiza basanga abatajya baryama bihagije bagira umuhangayiko mwinshi, ibimenyetso by’agahinda gakabije, ndetse n’akababaro muri rusange ugereranije n’abaryamira ku gihe.

Ibyavuye mu bushakashatsi bishyigikira igitekerezo kivuga ko nubwo hatabaho ibibazo byo mu mutwe, ariko ibitotsi bidahagije bishobora kugira ingaruka mbi ku mibereho myiza y’amarangamutima ku muntu.

Ubushakashatsi buvuga ko umuntu ukuze byibura ku munsi agomba kuryama amasaha atari munsi ya 7.