Ubu bushakashatsi bwasanze ibyo bibazo by’ubuzima ku bantu baryaga ibyo biryo kenshi kandi bwerekanye ko abatari bafite indwara zavuzwe haruguru bari bafite ‘Metabolic Syndrome’, ni ukuvuga umuvuduko w’amaraso, ibinure byinshi aherekeye mu rukenyerero, isukari nyinshi mu mubiri n’ibindi, byose byongera ibyago byo kurwara indwara z’umutima n’ubwonko.
Usibye ibyo kandi, abantu bagaragaye ko bafite ibyago byinshi ni abagore. Abahanga mu by’ubuzima basaba ko abantu bareka kurya makaroni kenshi, ahubwo bagahagurukira kurya ibiryo byiza kandi karemano kugira ngo bagabanye izo ngaruka.
